Bamwe bandika Ingrida, Ingirid, Ingerid, Ingfrid, Ingri, Inger n’ukundi gutandukanye
Bimwe mu biranga ba Ingrid
Ni umuntu wirwanaho akikemurira ibibazo, akunda imirimo y’amaboko no gukoresha intekerezo ze.
Ni umuntu uzi kuba maso, akihambira kandi akaganza ibitotsi kugira ngo asohoze icyo yiyemeje.
Ni umuntu ukunda gutembera ku mutima ariko usanga adafite adafite ubucakura mu gucunga amafaranga abona.
Azi kuvuga cyane, yemeza abantu mu buryo bwihuse kandi azi kuberwa no kumenya ibigezweho mu kwirimbisha.
Aba ashaka ko ibintu bikorwa cyangwa se biba mu buryo abyifuzamo, iyo bitagenze gutyo agira amahane kandi akarakara.
Ingrid azi gukunda kandi umunsi we uwumara atekereza kuwo yihebeye .
Ingrid aba azwiho kwihanga ndetse no kugirwa inama ariko iyo byamurenze agaragaza amarangamutima ye yose uko yakabaye atitaye aho ari n’ibyo arimo.
Iyo ari umwana, Ingrid aba adashabutse, yitinya bisaba ko bamutinyura ngo bamufashe gusabana n’abandi.
Umuntu uzwi cyane wiswe izina Ingrid Bergman ni umukinnyi wa Film wo muri Suede wabayeho kuva mu 1915 kugeza 1982.



















TANGA IGITEKEREZO