Iri zina ryakomotse ku kigirwamana Iris cyo mu Bugereki , bivugwa ko cyakoreshaga umukororombya mu gushyikiriza abantu ubutumwa buvuye ku bindi bigirwamana.
Bimwe mu biranga ba Iris
Icya mbere kiranga ba Iris, bujuje ibikenewe byose biranga umuyobozi mwiza, ushoboye kandi w’umunyembaraga. Iteka bahora biteguye gutangiza ibikorwa runaka no kwirengera ingaruka zose.
Bahora bafitiye icyizere ubushobozi bwabo mu kugera ku ntsinzi kandi ntibacibwa intege n’imbogamizi izo arizo zose. Ntibakunda umuntu ubaha amategeko, kubwirizwa gukora ikintu runaka babyanga urunuka.
Ba Iris kandi ni ba bantu bakunda gukora imishinga umuntu yakwita ko ikomeye, ku buryo iyo babona byoroshye akenshi babivamo bakajya gushaka ibindi bizabasaba imbaraga nyinshi.
Bakunda ibintu by’umwimerere, ndetse bahorana inyota yo gutanga umusanzu mu mibereho myiza ya muntu binyuze mu bufasha bw’amafaranga, ubumenyi, ubunararibonye, guhanga udushya n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO