Isaac rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo, Yitzchak, bisobanura ngo “Azaseka”.
– Bimwe mu biranga ba Isaac
Abantu bitwa ba Isaac akenshi usanga bihariye cyane ku gukundwakaza. Mu miterere yabo barakunda cyane kandi bakita ku bantu.
Ba Isaac imiterere yabo ni nka rukuruzi kuko usanga akenshi ibafasha kwigarurira imitima y’abantu mu buryo bworoshye.
Ni izina rihabwa abantu bakunda kubana n’abandi amahoro mu buzima bwabo kandi bakunda gukora akazi kabo. Imiterere yabo ituma bakunda kugira amafaranga n’ibintu bihenze ariko kubana neza n’abantu n’icyo bashyira imbere cyane.
Ba Isaac ntibagira ubugugu kuko badashyira indamu zabo imbere, ahubwo baratanga cyane kuko ngo aribyo bibafasha kugera ku bintu bikomeye. Mu miterere ya ba Isaac, usanga bakunda kwigisha bagenzi babo bagamije kubaha inama zabagirira umumaro mu buzima.
Hari abantu bamenyekanye cyane ku Isi bitwa iri zina barimo Isaac Sears wamenyekanye cyane muri politiki ya Amerika, Isaac Newton Evan wamamaye cyane mu bijyanye n’ubugenge aho yagiye ashyiraho amahame atandukanye agikoreshwa na magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO