00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izina Rumongi risobanura imfizi y’igitare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 January 2017 saa 08:20
Yasuwe :

Rumongi ni izina ry’abagabo,basoma (rumoongi: Hazamo ubutinde gusa ku mugemo wa kabiri.) Izina ry’abagore Nyiramongi ryo rivuga umukobwa ufite ubwiza bw’ingwa y’inono.

Ibisobanuro byimbitse

Izina Rumongi rituruka ku nshinga kumonga (kumoonga) ivuga ibintu bibiri.

Mu buryo busanzwe kumonga bivuga koroshya uruhu rw’inyana rukubishijwe imonyi (ingwa year, ibengerana , y’inono)

Inyito ya kabiri ni ugutobagura uruhu rwambarwa, bigakorwa ku murongo ugororotse kandi by’umurimbo, ku buryo ubona ko ari imideli bashyizemo.

Mu kinyarwanda kijimije iyo uvuze ingwa, uba uvuze inka zikamwa.

Umwanzuro

Rumongi bisobanura imfizi y’igitare. Rumongi rero ni umuntu bitirira iyo mfizi. Ni kimwe n’uko hari abitwa ba Rukara, Rusengo, Rusine n’ayandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages