Ni izina usanga ari izina rikoreshwa cyane mu bihugu birimo ibyo mu Karere k’Ibiyaga bigari, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
– Ibiranga ba Japhet
Kimwe mu bintu binezeza ba Japhet ni ukugira inama bagenzi be no kubitaho mu gihe cyose bakenewe. Bakunda guhora bishimye kandi iyo babonye umuntu urengana ntibahisha ko batabyishimiye kuko uburakari buhita bubasaga.
Ba Japhet baba bumva babana n’abantu bose amahoro kandi babisanzuyeho, bakunda ibintu bikozwe mu buryo buhwitse, kandi banga kugirana amakimbirane n’abandi.
Ba Japhet bubaha umusatsi wabo ku buryo bamara igihe kitari gito bawitaho. Ibi rimwe na rimwe bituma abantu babafata ko bakabya mu byo bakora. Mu rukundo usanga bakoresha imbaraga zose bafite kugira ngo bemeze abakunzi babo.
Nubwo ba Japhet bagorwa cyane no gufata umwanzuro mu buzima bwabo, usanga bifitemo impano yo gukemura ibibazo bahuye nabyo ku buryo bwihuse.



















TANGA IGITEKEREZO