Bimwe mu biranga Joyce
Joyce ni umuntu uhita umenyekana mu gihe gitoya niyo yaba nta kintu akoze, izina rye abantu barifata vuba cyane.
Yanga umuntu urenganya abandi, ni umunyakuri avuga nibyo abandi bita ibanga.
Ni umuntu utangaje, ukundwa, wifitemo ubuyobozi, wizerwa kandi uzi kwita ku bandi.
Ni umuntu ukunda ibintu by’iyobokamana kandi akabikundisha abandi, ni umunyamahoro ariko arasahinda cyane.
Ni umuntu udatinya ubuzima bwa wenyine, kandi iyo atari umuntu wirundurire mu by’iyobokamana arangwa no gusinda.
Yihagararaho ntiyerekane ko akeneye ubufasha kandi iyo ni inenge ikomeye kuko ashobora no kuba yapfa ntawe uziko ko yari afite ikibazo.
Ni umuntu wiyumvamo inshingano kandi akazubahiriza cyane, niyo akiri umwana akora nk’umuntu mukuru.
Arangwa n’ibikorwa by’ubugira neza no gukunda ubuzima bworoshye ,nko gukunda ibirori no gusohokana n’inshuti.
Ba Joyce bakunze kuba abaganga, abacamanza, abanyamakuru n’indi myuga yose ituma bagira aho bahurira na rubanda nyamwinshi ngo babarengere



















TANGA IGITEKEREZO