Kaden ashobora kuyobora abandi bimworoheye bitewe n’ubushobozi aba yifitemo bwo kuyobora abandi no kumenya kuvumbura intego zigomba kugerwaho ndetse no gukurikiranya inzego zizakorerwamo.
Kuri we biramworohera kongera ubumenyi, kandi abanza kwegeranya ibitekerezo, kugira ngo abone amakuru mashya ku bumenyi buba buhishwe cyane ko adashobora kugaragaza imbaraga mu buryo abyumvamo.
Bitewe n’uko abandi bantu bataba bafite ubushobozi bwo kugera ku bumenyi afite bakunze kumwita “Uzi byose”bikaba bituma aba umuntu wubashywe cyane, ibi bituma atisanzura cyane kubo babana buri munsi.
Kaden aba yifitemo kamere yo gufata inshingano, ndetse akazishyira mu bikorwa nk’umuntu mukuru, kandi akagira ubushake mu gukora ibyo ashinzwe nk’amahame agenga umuryango abarizwamo.
Ni umuntu ukunze kugira ubuzima bwiza kuko adakunze kurwaragurika gusa akaba ashobora rimwe na rimwe kugira ibibazo mu myanya myibarukiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!