Ibisobanuro byimbitse
Kurya: bivuga gushyira mu gifu ikigutunga. Ariko muri rusange bivuga gutungwa n’igifungurwa runaka. Kurya ibyawe, kurya akagabuye.
Ubwiîte : bivuga kuba umuntu yitungiye ikintu nta we bagisangiye. Ari umutungo we bwite.
Umwanzuro
Karyabwite ni izina baha umwana bibutsa ko umuntu akwiriye kurya ibye, atagomba kuba igisambo, ko agomba kuba inyangamugayo yubaha ibye n’iby’abandi.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco,RALC



















TANGA IGITEKEREZO