Bimwe mu biranga ba Landry
Landry akunda icyubahiro kurenza kwitwa umukire ,aba ashaka ko abantu bamwubaha bakabigaragaza.
Landry ni izina ry’umuntu uhindura abandi, ibikorwa bye bitera abandi umwete kandi ahora afite ibyo ahugiyemo ntajya yicara hasi.
Kuba ari igitsina gabo usanga ari ibintu akandagiza abo badahuje igitsina.
Ni umuhungu wiyitaho, mu kwambara no kwirimbisha ,ashobora gusubika urugendo kubera akantu kadafashije kamuriho nk’agaheri cyangwa ikindi kintu.
Ni umuntu ufungutse, uzi kuganira, gutanga amakuru kandi ushimishwa no gusangira ubumenyi n’abandi.
Ubusanzwe agira umutima mwiza kandi iyo hari icyo ashoboye kugufasha agikora uko ashoboye kose.
Akunda kuyobora kandi ashobora kubipfa n’abandi kuko n’iyo abayobozi bahari ntibituma adatanga amabwiriza nk’aho ari we muyobozi.
Mu rukundo ni umunyakuri, kandi akora uko ashoboye akakubera indahemuka ndetse akifuza ko nawe wakwitwara nka we.
Iyo mu bigendanyemo neza ntiwicuza kuko ari umuntu uzi gukunda ndetse no gutetesha.



















TANGA IGITEKEREZO