Mu giheburayo iri zina risobanurwa ngo ‘Imana ni isezerano ryanjye’, mu gihe mu Kilatini rivuga ‘Ururabo’.
Iri zina rikoreshwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yaba ibivuga Icyongereza, Igiheburayo, Ikilatini n’Igifaransa. Lilian rigaragara ku rutonde rw’amazina 1000 akunzwe cyane ku Isi.
– Ibiranga ba Lilian
Ba Lilian ni abakobwa bakunze kugaragaza impano mu bintu bitandukanye nko mu bugeni, imikino n’uburezi. Aba bakobwa bagira amarangamutima menshi cyane ku buryo umutima wabo kubabara biba hafi cyane.
Aba bakobwa bafite imbaraga n’ubuhanga bwo kuyobora abandi, baharanira gukora inshingano zabo nubwo rimwe na rimwe bakunda guhura n’ikibazo cyo kurambirwa. Ibi bituma bashobora gukora akazi gatandukanye, gukundana n’abantu bagiye batandukanye biturutse kurambirwa vuba ibyo bari bamenyereye.
Ba Lilian batekereza kenshi mbere yo kugira ikintu bakora, bafite impano yo kuba babona ibiri imbere bitewe n’ibihe by’ako kanya. Aba bakobwa bagira ukuri muri bo, bakunda ubutabera no kubaho mu bwisanzure.
Kubaha akazi kandi umenya ko utabafite igihe kirekire, aho bari baba bumva baba n’ahandi bakabona andi masura mashya n’ahandi hantu ho gukorera hashya. Gupfa kwemera ko ikintu bagikoze neza bibatwara igihe kandi bakunda ko ineza bagize yabagarukira.
Mu bihangange byamenyekanye cyane bifite iri zina harimo Umufaransa Lilian Thuram wamamaye mu mupira w’amaguru; Lilian Baylis; Lilian Helder, Lilian Garcia n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO