Bamwe bandika Lidwine , Lidwina ,Lydwine ariko rigasobanura kimwe na Ludivine
Bimwe mu biranga ba Ludivine
Ni umuntu ukoresha imbaraga ze zose mu kazi koroheje n’akaremereye kandi yanga ubunebwe cyane.
Ni umuntu wigira ku makosa yamubayeho cyangwa yakozwe n’abandi maze bikamworohera kutazayasubira agatera imbere.
Ibintu byose abikora akomeje usanga nta mikino agira, aba yabifashe mu buryo bukomeye. Aba ashaka ko abamukunda bamukurikiza bagakora nk’uko nawe akora cyangwa nk’uko yitwara.
Nubwo akunda gutanga aba yiteze ko nawe azabona n’ibirenze ibyo yatanze iyo bitagenze gutyo yumva abangamiwe.
Ni umuntu wihambira, akora ku buryo icyo ashaka cyose akigeraho nkaho nta bundi buryo bushoboka bwo kukigeraho bundi cyangwa kongera kukibona.
Rimwe na rimwe Ludivine ananirwa kugenzura amarangamutima ye ariko ntibituma atagera ku ntego ze. Imyanzuro ye cyangwa ibyemezo afata biba birimo gukabya cyane ndetse bikajyana no kuba yagira amahane.
Mu rukundo biragora kugira ngo Ludivine ahuze n’uwo bakundana, niyo amushimiye ku bintu byiza yakoze aba yumva ko ari uburyarya arimo kumuzanaho.
Ludivine ntabwo agira uburyarya cyangwa kubeshya, iyo ikintu ari kibi akubwira ko ari ikibi atabiciye ku ruhanade kandi niyo ari cyiza abivugira aho.
Mu rukundo nabwo avugisha ukuri mbese kwa kundi umuntu arenzaho ngo adakomeretsa abandi we ntabyo, arakubwira wababara ukababara wakwishima ukishima.
Aha agaciro ibyo yagezeho kandi n’umurimo cyangwa igikorwa cyakozwe n’abandi aracyubaha akakibungabunga.
Mutagatifu Ludivine
Ludivine ni umutagatifu wizihizwa tariki ya 14 Mata buri mwaka, yari umukobwa ukomoka mu Buholandi .
Yagize impanuka aranyerera ubwo yari arimo kugenda mu rubura afite imyaka 15 maze agira ikibazo cy’amaguru , mu buzima bwe bwose ntiyongeye kubasha kugenda.
Imyaka yakurikiyeho yayibayemo mu buzima bwo kwiyegurira Imana n’ibikorwa by’ubugiraneza.



















TANGA IGITEKEREZO