Ibiranga uwitwa Lumi
Lumi akunze kugira icyifuzo cyo guhanga ibintu bishya ndetse akaba umunyamuziki mwiza kandi akawukora mu buryo bw’umwimerere.
Buri gihe aba aharanira kuba umuntu utandukanye kandi akigirira icyizere cyane mu gushyira mu bikorwa, akabasha kwihanganira inzitizi zose ahura nazo mu gihe afite icyo ashaka kugeraho kugeza igihe akiboneye.
Nubwo bimworohera guhura n’abantu bashya, kuri we gukomeza umubano urambye na bo biragoye.
Akunda gutanga ibitekerezo bye mu buryo budasobanutse, rimwe na rimwe bikanamuviramo guterana n’abo abwira amagambo bigatuma barakaranya.
Mu mpaka ku biciro akunze kugaragara nk’uwatsinze kuko muri kamere ye akunda kugira amagambo menshi no kujya impaka.
Ibibazo by’ubuzima akunze kugira rimwe na rimwe ni ukurwara amaso n’amenyo, ndetse akunda kugira ibibazo by’uruhu nko kugira ibishishi mu maso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!