Lyanna, izina ry’umukobwa utinya Imana

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Lyanna ni izina ry’igiheburayo risobanura “Imana irasubiza.” Iri zina rihabwa umwana w’umukobwa.

Lyanna ni mwiza, kandi akunze kugira ubwenge, kuba umugwaneza, indahemuka kandi yita ku bintu. Ni umukobwa utinya Imana kandi akayikunda.

Ashobora kuba umunyamahane kandi akayobora. Akunze kugira amaso meza, arakunda ndetse akagira ubuntu, gusa ntashobora kwemera umukoresha mu bintu runaka kubw’inyungu ze bwite, kuko ari umunyabwenge.

Lyanna akunze kurangwa no kwigirira icyizere ndetse akihesha agaciro. Aba umugore mwiza ufite ikinyabupfura, akunda Imana n’umuryango we, akaba umuntu w’ingenzi kuri se na nyina.

Akunda ukuri kandi akaba umuntu wo kwizerwa. Ni umunyampuhwe kandi agendera kuri gahunda. Hamwe n’ impano ye y’ubumenyi mu itumanaho, aba icyitegererezo.

Ni umukobwa ugira urugwiro, akunda gutera urwenya kandi agasangira n’abandi ibijyanye n’imyemerere ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .