Bitewe n’igihugu bandika Martzel , Marcel ,Marcell ,Marcello, Marceli , Marcelo, Marzell, Marcelinho n’ukundi gutandukanye.
Bimwe mu biranga ba Marcellus
Ni umuntu urangwa n’ubusabane , aho ari haba hari urusaku niyo yasanga mutavuga ,iyo ahageze birahinduka , umuntu wese akamenya ko yaje.
Ni umusirimu, amenya ibigezweho haba mu myambarire ,imirire, aho gusohokera ndetse n’amafunguro yiyubashye. Ni umuntu uzi kujya impaka kandi ntapfa kwemera niyo waba wamutsinze arakomeza agahanyanyaza.
Akunda ubwisanzure, ahangana n’umuntu umubuza uburenganzira bwe kandi iyo yisanzuye nibwo Marcellus akora neza kurusha gushyirwaho itegeko.
Ibijyanye no gukundana ntabwo abifata nk’ibintu bikomeye, iyo umukunze aragukunda kandi iyo ugiye akunda abandi, bisa nkaho biba bitamufasheho cyane.
Aba ashaka kwiga ibintu we ubwe yiyumvamo kurenza uko yabigirwamo inama. Agira umwete mu kazi ke kugira ngo n’ibimushimisha aze kubibonera umwanya yasoje ibyo ashinzwe ku buryo ntakimucira urubanza.
Agira ubuntu , asaranganya n’abandi kandi n’ubumenyi iyo abufite abusangiza abandi. Ni umuntu ushyira mu gaciro kandi amarangamutima ye ntayatindane, kwishima kwe no kubabara kwe bimara igihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO