00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maurice, izina ry’umuhungu ukunda umutuzo

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 16 December 2019 saa 07:31
Yasuwe :

Maurice ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini ‘Maurius’ bivuga ngo ufite inkomoko mu ba Moor, baturukaga mu duce twa Mauritania, Maroc na Algeria.

Amateka agaragaza ko Abaroma bashobora kuba barabise gutyo bitewe n’uruhu rwabo rwirabura.

Mu 1990 iri zina ryari muri 2o0 yari akunzwe kurusha ayandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa kumenyekana kwaryo no kwamamara byagiye bisubira inyuma.

  Ibiranga ba Maurice

Ba Maurice barangwa no gusesengura cyane ibintu byose babonye bagamije kumenya byinshi bibyerekeyeho. Ibi bituma ahanini usanga batuje ndetse ari bonyine kuko igihe kinini cyabo baba bari mu bitekerezo bya kure.

Bakunda umutuzo kurusha ibindi byose, bagwa neza mu bandi kandi usanga ahanini bitangira abandi mu gihe bahuye n’ibibazo runaka. Usanga ba Maurice badahangayikishwa n’iby’Isi cyangwa ngo baharanire ubuyobozi no kumenyekana.

Mu mibereho yabo ni abantu iteka baharanira ukuri n’amahoro, bicisha bugufi ndetse bakanigenzura bagamije gusuzuma nimba ntabyo bishe mu byo bakoze cyangwa bavuze.

Bamwe mu bantu bamenyekanye cyane bafite iri zina barimo Maurice Barnett, Maurice White, Maurice Richard na Maurice Jones-Drew.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages