Bimwe mu biranga ba Miles
Ni inshuti isabana, azi guhuza urugwiro n’abandi, ni umuhanga kandi abanza kureba kure mbere yo gusubiza. Yishimira ubuzima n’ibishimishije abona ku Isi, ashimishwa n’udusozi nyaburanga, imigezi n’ibindi abona ko birimo ubuhanga butangaje
Ni umuhanzi uba ubifite ku mutima, yakira buri wese ndetse akamugira inama mu buryo butangaje. Ni umuntu ukorana umwete ikintu agikunze kandi agikuye ku mutima ndetse agakunda ko yaterwa umwete kugira ngo abashe gutera imbere.
Ni umuntu uba ufite ubushobozi n’imbara zidasanzwe.Ni umuhanga kandi yita cyane ku gihe agezemo ibyo kwibaza ku byahise no kubyo atarageramo ntabireba.
Iyo hagize ikitagenda aba afite amagambo hafi yo gutuma ibintu bigaruka mu buryo. Ni umuntu ukunda gushushanya, kuririmba, gukina amakinamico kandi bituma atigunga.
Ashimishwa no kubana n’abandi, kuganira, kuririmba, guseka, guhora yishimye nibyo biba ku ruhembe rw’ubuzima bwe. Ababazwa no gutsindwa ibigeragezo ndetse akumva kwibabarira biramugoye



















TANGA IGITEKEREZO