00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukankuranga, izina rivuga urangira abandi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2017 saa 06:58
Yasuwe :

Mukankuranga ni izina rihabwa umuntu w’igitsina gore, iyo ari umuntu w’igitsina gabo we yitwa Nkuranga.

Ibisobanuro byimbitse

Izina rivuga Muka : Bisobanuye umugore wa naka, bivuze ko ari umugore wa Nkuranga cyangwa se bikavuga urangira abandi nk’uko iryo zina riva ku nshinga kuranga

Nkuranga ni izina ryamye mu Rwanda kuko no mu mazina y’inka hari izina bita Inka ya Nkuranga, bivuga ko hari igikomangoma cyitwa Nkuranga.

Kuranga rero ni ukurangira cyangwa se kuyobora, kumenyesha umuntu aho ikintu giherereye cyangwa se ukamurangira nyiracyo.

Urugero : Inka ya Nkuranga : Bivuze ko Nkuranga azwi ariko uvuga arimo kuranga iyo nka ngo hamenyekane nyirayo.

Umwanzuro

Igisobanuro cy’izina Mukankuranga bisobanuye umugore wa Nkuranga cyangwa se urangira abandi.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages