00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukanyonga, izina ryifuriza umwana kwambara akaberwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 January 2017 saa 09:09
Yasuwe :

Mukanyonga ni izina ry’abagore rishingiye ku ijambo inyonga, ryifuriza umwana ubwiza no kwambara akaberwa.

Ibisobanuro byimbitse

Ijambo uruyonga cyangwa inyonga mu bwinshi bivuga umwambaro w’abana uboshye mu tugozi tw’ibimera bimwe na bimwe.

Uwo mwambaro ugizwe n’ikibanga kiboheyeho umudabagizo utenderaho inshunda.

Ikibanga ni umukandara wa kera, wabaga ari umushumi uboshye mu butumba, imivumu cyangwa mu bindi bintu bikomoka ku bimera.

Umudabagizo ni agace k’uwo mwambaro kaboshye, abakobwa bakingaga ku matako.

Urucunda, inshunda cyangwa ururengera, indengera zari imishumi iboshye yatenderaga ku ruyonga.

Uruyonga rwiza barwitaga injonge. Ijambo inyonga riza kabiri mu gisigo "Ukwibyara gutera ababyeyi ineza" aho bagira bati "...wa mwami w’ibutazika Nyonga nyir’inyumba...)

Hano Nyonga ni indezi y’Umwami ivuga ko ari mwiza mu maso. Ahandi inyonga zigaruka muri iki gisigo ni aho bagira bati "Muragahorana uruyundo rubyara izi nyonga..."

Hano ni ubwinshi bw’ijambo uruyonga, akaba ari ukuzimiza hakoreshejwe iyitirira, bakaba bavuga abana.

Umwanzuro

Mukanyonga twavuga ko ari Mukamwiza cyangwa se bikavuga umukobwa wambaye uruyonga.

Umubyeyi yitaga iri zina umwana we amwifuriza ubwiza no kuberwa n’uwo mwambaro wa kera.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages