Mukasekuru ni izina ryumvikanamo guterekera cyangwa se kwiyambaza abakuru.
Byakorwaga n’abo hambere mu kugaragariza abatakiriho ko umuryango ukibubashye kandi ubaha agaciro, ngo hato abazimu babo batazagaruka kubatera.
Iryo zina rero barihaga umwana bagaragaza ko bamweguriye abakuru (kumuterekera).
Muri make, kwita umwana Mukasekuru ni uburyo bwo kugaragariza rubanda ko uwo mwana umubyeyi amwemera ko ari uwe rwose ku buryo amuhaye n’abakurambere.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO