Ibisobanuro byimbitse
Ubundi izina Munana rifite umuzi umwe no kunanirana. Kunana ni ukwanga gukora icyo usabwe. Ariko amagambo yose y’Ikinyarwanda afite igicumbi cyo kunana si ko asobanura kwanga gukora ikintu.
Ingero: Urunana ni agahoro (umuhoro) gato karekare.
Irinana: ni ubwoko bw’iteke (amateke)
Ubunana: ni ukunanirwa cyane, ukagenda unonagira.
Uruna(a)na: Ni ukunga ubumwe, mukishyira hamwe (gufatana urunana)
Umwanzuro
Baryita bibuka Munana wa Gihana cya Rujugira,umwana wa Cyirima wa II Rujugira. Kuko abana b’umwami bafashaga se gushyira mu bikorwa akazi kose yabaga afite ko kwagura igihugu, kucyirwanira no kucyirinda niyo mpamvu umwana yabaga azwi.
Kwita umwana Munana ni ukumwifuriza ubutwari no kudatsimbuka cyangwa kudatsimburwa ku birindiro bye.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO