Ibisobanuro byimbitse
Ingango: Ni akantu kabaje bajishagaho umuheto. Noneho mu buryo bwo kuzimiza ikintu ukacyitirira aho kiri, ingango muri iri zina bivuga umuheto, ukitirirwa uwutunze, aribyo bisobanura uwitwaje umuheto.
Umuheto ukitirirwa uwutunze, bikavuga ingabo cyangwa se uwitwaje umuheto. Nibyo birangira byumvikana ko ari intwari ku rugamba. Izina nka Ngango ni kimwe na Ntwari kuko biba bivuga Intwari yitwaje umuheto.
Umwanzuro
Mu bitaramo byo ha mbere habayeho umuntu witwaga Ngango y’imiheto bivuga ko yari intwari mu kurashisha umuheto. Iri zina rero risobanura intwari y’umuheto. Urashisha umuheto bamwita umukogoto.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC).



















TANGA IGITEKEREZO