Ibisobanuro byimbitse
Kunyûra bivuga gushimisha umuntu cyane bikamugera ku mutima, agahimbarwa. Ingabo iba ivugwa muri iri zina si iyo gukinga imyambi n’amacumu ku rugamba ahubwo ni uwitwaje intwaro arwaniririra igihugu.
Bisobanuye umuntu uyoborana ingabo ubuhanga, uzitwarana ubushishozi zimwishimira, zikanyurwa.
Umwanzuro
Munyurangabo ni ushimisha ingabo, ni umutware wazo uziyobora neza.Munyurangabo biganisha ku muyobozi mwiza w’ingabo.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO