00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murego, izina rirata ubutwari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 October 2017 saa 08:38
Yasuwe :

Murego ni izina ry’abagabo, rishingiye ku muzimizo w’umuheto. Ubusanzwe ‘Umurego’ ni ukuba ikintu kireze, gifoye, ariko cyane cyane mu muco wacu bivuga kwishyiramo akanyabugabo, kwiminjiramo agafu.

Murego nk’izina rihabwa umwana ni izina ry’ubutwari kuko mu busizi umurego ni umuheto. Hano rero bivuga umuhanga w’umuheto ubundi bita umukogoto.

Umwanzuro

Murego ni ingabo yitwaje umuheto. Ni intwari ku rugamba, ni intwari idasubira inyuma

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages