00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwitenawe, izina rigenura rigaragaza agasigane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 October 2017 saa 07:20
Yasuwe :

Mwitenawe ni izina ry’abagabo rigenura ndetse ntaho ritaniye na Mwitende.

Ni nkaho umubyeyi yabwiye Rubanda ngo ko urupfu ruhora ruduhekura, wenda mwebwe mwabona izina ryamuhisha. Nimumuhe iryo mushaka njyewe sinabona uko mwita.

Hari ubwo kandi iri rizina rituruka k’ugucyocyorana habuze utanga izina ry’umwana wenda ku bw’impamvu runaka hagati y’ababyeyi maze umwana akabigenderamo bakamugenura ngo ‘Mwitenawe’

Umwanzuro

Kuba umubyeyi yakwita umwana we ‘Mwitenawe’ hari ubwo aba agaragaza ko yabuze uko yamwita ngo urupfu rutamutwara, hari n’ubwo aba aca amarenga y’ukutumvikana hagati y’abagize umuryango ku izina rikwiriye umwana.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .