Ibisobanuro byimbitse
Izina Mwitende rikomoka ku nshinga ‘kwita’ ari byo guha cyangwa gutanga izina.
Akenshi ababyeyi bita umwana Mwitende iyo bari imfusha. Ni nko kuvuga ngo ese, uyu mwana muhe irihe zina ku buryo urupfu rutazamubona ? Ni uburyo bwo guhisha, bakagenura, ni nkaho bavuze bati ‘Nzamwitakuze’ na ho ubu iryo namuha ryose rwamubona rukamuntwara.
Umwanzuro
Kwitwa umwana ‘Mwitende’ ni nko kubura icyo umubyeyi avuga akumva atizeye ko nubwo amubonye azamukuza. Mwitende ni nka Nzamwitakuze.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC



















TANGA IGITEKEREZO