Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi, bamwe bandika ,Nichita, Nicetas, Mikita, Mykyta , n’ukundi kwinshi.
Bimwe mu biranga ba Nikita
Ni umuntu udakunda imirimo y’ingufu aba ashaka ibintu byo gukora ingendo guhura n’abakiriya, gukina za film ndetse imirimo itamusaba kuvunika.
Nikita akunze kurangwa no kumenya guhanga udushya, azi kwiha intego, abasha gutanga imbabazi, azi gutegeka kandi abasha gukemura ibibazo.
Akunda guciririkanya, akunda kugura n’ibyo adakeneye,ashima umuntu cyangwa akamugaya ashingiye ku buryo amubona, ni nka bya bindi byo gukunda igitabo ushingiye ku gifuniko cyacyo.
Ahora yishimye, agira umutima mwiza kandi agira umutima wihangana.
Agira gahunda azi kwirimbisha, agira gahunda ku buryo mu bintu yapanze gukora nta kibangamira ikindi.
Aba ashaka kujyana n’ibigezweho akora uko ashoboye kose ngo Isi itamusiga.



















TANGA IGITEKEREZO