Ibisobanuro byimbitse
Ntarindwa ni izina ry’abagabo ryerekeza ku butwari bushingiye ku rugamba, kuvuga ko umuntu ari intarindwa byasobanuraga ko ari umunyembaraga utisukirwa.
Igisobanuro cya kabiri ni uko Intwarindwa yari umuntu w’ibwami wakinjaga amatungo (gusinziriza imana zeze).
Igisobanuro cya gatatu ni uko Intarindwa wari Umutwe w’ingabo zaremwe na Musinga.
Umwanzuro
Mu izina Ntarindwa twavuga ko umubyeyi yahitagamo kwita umwana izina afite icyo amwifuriza cyangwa se icyo ashaka kubwira sosiyete ku bimurimo, twavuga ko Ntarindwa bivuga Mutisukirwa .
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco,RALC



















TANGA IGITEKEREZO