Bimwe mu biranga ba Olga
Olga ni umuntu ukunda ubuzima bworoshye,yanga ibintu bimunanziza kandi yanga n’uwari we wese wananiza inshuti ye cyangwa umukunzi we.
Ni umuntu ukoresha nabi amafaranga, akanayatagaguza mu buzima bwo kuryoshya butamusaba gukora ibintu bivunanye. Yirinda hakiri kare ibyamuhungabanya aho kugira ngo ahangane nabyo.
Olga agaragaza ubukana mu gihe hari ibimugonze kandi ntahisha amarangamutima ye yaba mabi cyangwa meza.
Ni umuntu uhirwa mu bucuruzi dore ko usanga aribyo bintu aba akunze gukora.
Amahirwe abonye, ayakoresha neza ariko rimwe na rimwe azanamo ubutesi nk’umuntu wanga kuvunika.
Olga akunda kugaragara neza mu bandi akambara imikufi, imyenda ihenze n’utundi tuntu twose tw’umurimbo.
Ni umuntu utihangana, uhorana ubwira kandi udapfa kugira imbabazi igihe mwagiranye ibibazo.
Nubwo akunda karabaye ariko, Olga iyo abonye umwanya wo kwicara akiterezaho, aratuza kandi akiyungura ubumenyi.
Akunda ibintu bidasanzwe, iyo abonye akantu gashya cyangwa ikintu kimutunguye usanga yasazwe n’ibyishimo.
Olga iyo agiye guhitamo inshuti, yirebera umunyabirori utagora ubuzima kandi uzashyigikira ibyo akunda byose. Olga azi kwiga abantu uko bitwara n’imico yabo ku buryo usanga aba azi neza uwo bashakanye kurenza ahari uko we yiyizi.
Iyo Olga akiri umwana, akunda kwiyenza, akagundira utuntu, ibyo abonye byose akabyikubira ku buryo no gusangira n’abandi bana atabyemera.



















TANGA IGITEKEREZO