00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pascal, izina ry’umuntu ukunda kuganira

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 January 2016 saa 06:00
Yasuwe :

Izina Pascal rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu kilatini ku izina Paschalis bisobanura uwavutse kuri Pasika.

Pasika wari umunsi Abisiraheli bizihizaga bibuka uburyo bakuwe mu Misiri n’Uwiteka.

Kubera ko Pasika yizihizwa n’abakirisito benshi, ikomokwaho n’amazina atari make nka Pascal, Pascalle, Paschal, Paskal, Paschalis, Pascaline, Pasquale, Pascoale, Pascoal, Pasqual, Pascual, Pascoe, Pasco n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Pascal

Akunda kuganira no gutanga ibitekerezo ariko ibanga rye arikomeraho cyane.
Ni umunyabikabyo, arakundwa, rimwe aba yasabanye ikindi gihe yifashe cyane ku buryo utamenya ko ari we.

Avuga ukuri adaciye ibintu ku ruhande ku buryo bishobora no kumukoraho.
Kugira ngo agire umuntu akunda, arabanza akamwiga neza, akareba niba ari uwo kwizerwa cyangwa niba azamubikira ibanga mu bucuti bwabo.

Nubwo asa nk’umuntu upinga, iyo yakwizeye arirekura akavuga.

Ni umunyamatsiko cyane kandi uzi gusetsa abo bari kumwe ntibiyumanganye.
Imbuga zisobanura amazina nka behind the name, zigaragaza ko Pascal ari umuntu ukunda akazi akarangiza ibyo arimo ahita ajya gutangira ibindi cyangwa arimo kubitekereza.

Ni umuntu ukunda gusesengura ibintu byose, bigatuma no mu rukundo agenda buhoro bitewe n’uko aba yirinda ingaruka zishobora kumubaho biramutse bidakunze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages