00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul izina ry’umuhungu uhora acecetse

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 September 2015 saa 07:17
Yasuwe :

Paul ni izina rifite inkomoko mu Kilatini ku ijambo Paulus risobanura umuntu woroheje cyangwa umuntu muto “Humble, Small”.

Muri Bibiliya, mu Isezerano Rishya izina Paul riboneka mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa.

Bimwe mu biranga ba Paul

Ni umuntu urangwa no guceceka, ibintu bye biguma imbere muri we (introverted).

Kubera kudakunda kuvuga, iyo yanyweye ku gatama bwo aryumaho burundu ntumenye ko azi kuvuga.

Paul aba ri umuntu w’umuhanga ureba kure, agatinda kuvuga. Ni umuntu wuzuza inshingano yahawe neza, n’iyo akiri umwana, usanga ababyeyi bamushima kuko aba yakoze nk’umuntu mukuru nyamara ari muto mu myaka.

Kugira ngo umugushe mu ikosa ntibiba byoroshye kuko aba yamaze kugutanga kubibona.

Agendera ku bintu by’umuco n’imigenzo, usanga bivugwa ko abishya urukundo kuko atavuga kandi ntiyite ku wo bari kumwe (care).

Ni umunyembaraga, ugaragara nk’umunyakuri ariko iyo uburakari bwe buba hafi.

Bamwe mu byamamare bitwa Paul

Paul McCartney: Ni umwongereza w’umuhanga mu gucurangisha ibikoresho bya muzika bitandukanye.

Paul Tibbets: yari umusirake wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kabuhariwe mu kurwanira mu kirere.’

Paul Scholes: Umukinnyi w’Umwongereza wabaye ikirangirire mu ikipe y’igihugu ndetse no mu ikipe ya Manchester United kuva mu 1993. Yahagaritse gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2013.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages