Ni izina kandi ryamamaye hambere mu bihugu birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

– Ni ibiki biranga ba Pauline?

Ba Pauline ni abantu bakunze kugira amahirwe yo kuba abanyempano zitandukanye mu muziki cyangwa ubugeni. Bumva neza ibijyanye n’ubucuruzi bakagira n’impano yo kureba ikintu bakakibyazamo umusaruro.

Ni abantu batabwirizwa gufasha abantu bafite ibibazo cyangwa undi wese ukeneye ubufasha. Yaba inkunga y’amafaranga, ibitekerezo, inama, ubunararibonye n’ubwenge byose barabikoresha kugira ngo bafashe ubabaye.

Aba bakobwa baba bumva bifuza ko igikorwa cyose cyo kugira neza bakigaragaramo. Ibi bituma rimwe na rimwe hari abatekereza ko bivanga mu bitabareba ariko mu by’ukuri bo babikoreshwa n’ubuntu n’urukundo.

Uyu mutima wo kugirira neza abandi rero rimwe na rimwe utuma bahora bahangayikiye abandi yewe n’ibyo badafitiye ubushobozi bakabihangayikira. Kuba mu rugo hamwe n’umuryango wabo biza ku isonga mu byo baha agaciro kuko bibaha gutuza.

Bamwe mu bihangange babayeho bitwa Pauline harimo mushiki wa Napoléon Bonaparte witwaga Pauline Bonaparte; Pauline Cushman wamamaye mu gukina filimi muri Amerika; Pauline Ferrand-Prevot wamenyekanye mu mukino w’amagare; Pauline Davis Thompson wamenyekanye mu mikino yo gusiganwa ku maguru n’abandi.