00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peninah, izina ry’umuntu ukundwa na benshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 February 2016 saa 08:16
Yasuwe :

Peninah ni izina risobanura ibuye ry’agaciro, azwi cyane muri Bibiliya aho yari umugore wakundwakajwe n’umugabo we Elkanah, akajya aseka Hana undi mugore wa Elkanah utarabyaraga.

Bimwe mu biranga ba Peninah

Ni umuntu ukundwa cyane, ntiwapfa kumva abantu bamuvuga nabi. Yita ku bantu bose akabatega amatwi, bigatuma babimukundira.Azi kwitetesha, ntiyatinda ahantu hatamuhesheje amahoro kuko yanga ibimubabaza n’ibidatuma yishima.

Ni umunyamahoro cyane, ntabwo akunda guhangana, iyo abonye hari ibitagenda akuramo ake karenge.

Bimwe mu bitangazamakuru bisobanura amazina nka she knows, bisobanura ko Peninah yita ku bidukikije kandi akora uko ashoboye kose akabirengera. Ubuzima bwe abuha urufatiro rukomeye binyuze mu kugira gahunda ndetse na serivisi inoze.

Ashyira mu gaciro, yanga akarengane arangwa n’ikinyabupfura ariko arakara vuba. Peninah akunda akazi, arihangana kandi ibintu by’idini abyinjiramo rwose akabigira ubuzima bwe.

Peninah akundwa n'abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages