Iri zina riri 100 ya mbere akunzwe cyane mu Bufaransa no mu bindi bihugu nka Canada.
Kubera uburyo izina Pierre ryamamaye cyane i Burayi, usanga rigiye rigaragara mu ndimi nyinshi zo kuri uyu mugabane aho nko mu Gitaliyani yitwa ‘Pietro’, Icyespanyol ni ‘Pedro’, Ikidage ni ‘Pier’ na ‘Pyotr’ mu Kirusiya.
– Ibiranga ba Pierre
Ba Pierre bakunda ubuyobozi no kubaho mu buzima bumva bisanzuye. Ni abanyembaraga kandi bakorera ku ntego bagakora n’iyo bwabaga kugira ngo bazigereho, bagakunda no guhirwa no kuba abatunzi.
Mu bijyanye n’ubucuruzi ba Pierre babwibonamo cyane bakanabugiriramo umusaruro.
Ba Pierre bagira ubushobozi bwo kuyobora itsinda ry’abantu benshi, byagera mu gukemura ibibazo bakaba intyoza. Bakunda kubyaza umusaruro buri kintu kibakikije dore ko batagira icyo basuzugura niyo cyaba kigaragara nkaho ari gito, bikaba ari nabyo bibafasha kuba abatunzi.
Igishimisha ba Pierre si uko bakoze akazi gusa ahubwo iyo bageze ku ntego bihaye ni cyo kibanezeza bakumva banyuzwe.
Hari ibihangange bitandukanye bifite iri zina nka Pierre Emerick Aubameyang, rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal; Pierre Jean Marie Laval wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO