Bimwe mu biranga ba Rajesh
Ni umuntu ufite amarangamutima arenze urugero ku buryo adashobora no kuba yavuga mu gihe yishimye cyane cyangwa yababaye cyane. Ahora afite umwihariko, usanga atandukanye n’abandi kuko aba ayumva ko izina rye risobanura ’umwami’.
Arambirwa gutegereza, asa nkaho ateye ubwoba kuko adapfa gusabana. Ni umuntu uhindagurika bitewe n’itsinda ry’abantu agezemo cyangwa se bitewe n’icyo abifuzaho. Rimwe aba ari umugwaneza, ubuntu ari umuntu ufite amakare.
Ni umuntu wumva ko imyanzuro ye itajegajega ndetse bikaba binamugora kuba yakwisubiraho. Iyo akiri umwana aba yitonda, akunzwe ariko akagira amarangamutima hafi ndetse no gukomeretswa n’utuntu tw’ubusabusa ku buryo aba ashaka ko agaragarizwa ko akunzwe.
Iyo agize ikimukomeretsa biramuhungabanya ku buryo atongera kugaruka mu ruhame ndetse akumva agize ipfunwe. Ni umuntu uba uzi kwirwanaho, akiyigisha, akishakamo ibisubizo gusa ibyo bituma nawe yumva ko abandi babaho nkawe bigatuma adapfa kugira ubuntu cyangwa impuhwe.
Mu rukundo akwimariramo, nk’uko nawe aba yanga icyamukomeretsa kubera ko agira amarangamutima hafi, nawe aba yumva ntawe yakomeretsa.
Yiga ibintu bishya mu buryo bwihuse kandi usanga akunze kumenya utuntu twinshi dutandukanye.
Mu nyandiko nibwo abasha kwisobanura neza ndetse akagaragaza ubuhanga no gusobanukirwa ibintu ariko mu mvugo aritinya cyane.
Ni imico ituma atamenyekana kuko usanga ko abaho acecetse ndetse n’ubusabane bwe n’abandi buba buri hasi.



















TANGA IGITEKEREZO