Bibilya ivuga ko Samson yaje gushukwa n’Umufirisitiyakazi witwaga Delilah akamwogosha umusatsi we imbaraga zikamushirana, nubwo nyuma umusatsi umaze kongera kumera za mbaraga zagarutse agatikiza abafirisitiya batagira ingano.
Ni izina rikunzwe cyane dore ko riza ku mwanya wa 668 ku rutonde rw’amazina agezweho mu 2019. Iri zina kandi ryagiye rikunda kugaruka cyane muri amwe akunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza no mu Bufaransa.
Ibiranga ba Samson
Ba Samson bakunda gutekereza cyane kuko ngo bibaha umutuzo n’ibyishimo, kandi kuba byaba igihe kirekire bo ntacyo biba bibatwaye. Igikunda kuganza ibitekerezo byabo cyane ni ubusesenguzi ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Mu miterere yabo usanga ari abasirimu cyane, bakunda gukora ibijyanye n’ubwikorezi n’ubucuruzi dore ko akenshi binabahira. Ba Samson bakunda kugira ubuzima bwabo ibanga cyane kuburyo bigoye kuba watahura abo aribo kuko ubuzima bwabo bwubakiye ku mabanga akomeye.
Ba Samson bagira impano zinyuranye nko kwandika neza, umuziki, ubugeni no gukina ikinamico. Ntibarya iminwa iyo ari umwanya wo kuvuga kandi bakunda no kugaragaza ibitekerezo byabo bigendanye n’ibyiyumviro byabo.
Bagira imbaraga mu byo bakora, ntibarangwa n’ubwoba kandi barwanira ukuri n’ibyiza.
Ni abantu batihanganira akarengane aho kava kakagera cyane ko muri kamere yabo bakunda guharanira imibereho myiza y’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO