00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarah izina ry’umuntu wiyumvamo kwita ku bana

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 7 November 2015 saa 11:22
Yasuwe :

Sarah ni izina ry’abakobwa rifite inkomoko ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Igikomangomakazi/Princess”

Izina Sarah rizwi cyane muri Bibiliya, akaba yari umugore wa Aburahamu, Sarah akaba yarabyaye yarageze mu gihe cyo gucura (atakijya mu mihango)

Bimwe mu Biranga ba Sarah

Sarah akunda abana , ibintu byo kubyara, guheka no kwita ku rugo bimubamo cyane , akunda kwiga amasomo y’imbonezamubano (sociology), uburezi(education), n’amasomo yo kwita ku bana (childcare).

Sarah yifitemo kumenya guhuza abantu, gucyemura amakimbirane , ibintu byo kunga abafitanye amakimbirane arabikunda.

Akunda kuba hamwe n’abantu ,kujyendana nabo no gukorana n’abandi ntabwo aba yumva yamara n’akanya gato ari wenyine.

Sarah abaza n’akari imurori, aba ashaka ko niba umubwiye ngo ugiye ahantu,umusobanurire abo mujyana , icyo mugiye gukorayo, icyo bimaze n’utundi tuntu twose utari witeze .

Iyo hari ikintu asabwa gukora usanga ya panitse (kuyagara) wenda afite nk’ikibazo cyamugonze cyangwa afite nk’ibizamini.

Sarah akunda kuririmba niyo agerageje gucuranga arabishobora.

Iyo akiri umwana ntabone umuntu umwitaho ngo amutoze gukora,Sarah ahinduka umunebwe kugeza ubwo yanga no kujya ku Ishuri.

Sarah agira inzika nubwo umujinya we ushira ako kanya ariko arabibika ntibipfa kumuvamo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages