Ni izina ryandikwa mu buryo bwinshi butandukanye bamwe bandika Sovrin, Sevir, Severinus, Severine, severijn, Séverine , Ceverine , Severyne , Severinne , Séverina, Severiano, Severianka, Severa n’ubundi bwinshi.
Bimwe mu biranga ba Séverin
Aho ari hose arayobora, usanga yigaragaraza kandi abantu bamukundira ko atarya iminwa. Akunze kuba ari umuntu w’ibigango ndetse ijambo rye rijyana n’igihagararro cye akabyubahirwa.
Ni umuntu ukunze kubusanya n’abandi,wigenga, akunda kubona ibintu mu buryo abandi batabibonamo. Nubwo akunda kwitandukanya n’abandi, akomeretswa n’utuntu duto kandi we arakaza abandi cyane.
Ni umuntu wiyemeza kandi akagira umwete mu byo akora byose ndetse agafata n’inshingano akanirengera ibizavamo.
Iyo yagukunze aba ashaka ko nawe umukunda mu gahuriza hagati. Ni umuntu utabogama, agira igitugu kandi aba ashaka ko ibyo ashaka bishyirwa mu bikorwa cyangwa se ibitekerezo bye ko n’abandi babigenderaho.
Akunda gukora imirimo imuha uburenganzira busesuye butuma akomeza kwibera umuyobozi we ku giti cye.
Akunda kuba umunyabugeni, umukinnyi wa film n’amakinamico, umunyamideli n’ibindi bimuha kwisanzura.
Agira ubucuti no gufasha abandi kandi iyo akiri umwana usanga atagira ibibazo byo kwikubira.



















TANGA IGITEKEREZO