Nubwo izina Shamah ryamamaye mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga ryihariye cyane kuko ridafitwe n’abantu benshi.
– Ibiranga ba Shamah
Ba Shamah usanga bahamye mu myizerere, bakagira n’urukundo. Mu bucuruzi ni abahanga cyane kubera ibitekerezo by’inyamibwa bagira bigatuma banahirwa ifaranga rikabayoboka.
Ni abantu badasahinda, usanga batuje batajarajara, bakanakunda ubwisanzure muri byose.
Gukora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye biza imbere kuri ba Shamah. Ibyo bakora byose baba bazi neza icyo bashaka n’impamvu nyakuri bagishaka. Bakunda gutembera ahantu nyaburanga hatandukanye, kunezeza ubuzima binatuma bamenyana n’abantu benshi.
Ba Shamah barangwa n’ukuri no gushyira mu gaciro kuko bazi ko ngo ariyo nzira yonyine yatuma babona ubutabera n’ukuri guturuka mu bandi. Mu buzima bakunda gufata ibyemezo bikakaye ariko bakagera ku byo biyemeje.
Ntibahwema bataragera ku byo bashaka gusa iyo bagiye gushaka imirimo yo gukora babanza kureba ko bitazabangamira kamere yabo yo gutembera. Usanga ba Shamah bakunze kurangwa no gukorera ku gitsure amahame runaka n’amabwiriza.
Ba Shamah bagira urukundo rwinshi kandi no kurwisangamo biraborohera cyane ariko nanone bababara vuba cyane bya bindi Abanyarwanda bita kuvoma hafi.



















TANGA IGITEKEREZO