00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sharif, izina ry’umuntu uzi kwirwanaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 January 2017 saa 07:50
Yasuwe :

Sharif ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rikomoka mu Cyarabu akaba ari rimwe mu mazina akunda gukoreshwa cyane nabo mu idini ya Islam.

Iri zina ryandikwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu, hari nk’abandika Shareef, Sherif , Sharifah, Serif ariko ryose ryubakiye ku gicumbi gisobanura ‘icyubahiro’ cyangwa ‘ikirangirire’.

Bimwe mu biranga ba Sharif

Ni umuntu ukangutse mu mitekerereze, usobanutse kandi ibyo gucunga amafaranga ni ibintu bitamugora. Azi kwirwanaho, amenya gucunga amafaranga kandi niyo ntayo aba azi uko yirwanaho mu mirimo y’amaboko.

Avuga vuba vuba, ararimba, iyo ibyo yashakaga bitagenze uko abyifuza agira amahane ariko ubusanzwe agwa neza.

Ni umuntu udakunda kwikubira kandi ntagira ishyari ku bandi, akora ibimureba, ibyo guhangana ntibimubamo. Azi gucyemura ibibazo no gukora imirimo itandukanye icya rimwe.

Ni umunyamwete witanga kandi usabana, abantu baramukunda. Mu buzima bwe ni umuntu umenya gusetsa no gutebya nta kibi kimuturukaho iyo mwumvikanye gahunda zigakurikizwa mubana amahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages