00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sharon, izina ry’umukobwa wigirira icyizere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2017 saa 07:56
Yasuwe :

Sharon ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo aho risobanura ‘ikibaya kirumbuka.’ Bamwe bandika Sharron, Sharyn, Sharona, Shari n’andi atandukanye bitewe n’igihugu.

Bimwe mu biranga ba Sharon

Sharon arashabutse, ni umuntu uhora yifitiye icyizere mu bintu byose kandi ibyo bituma abantu bamubona nk’umuntu wiyemera.

Ni umuntu ugira umutima mwiza, ukunda gushimirwa igihe yagize icyo akora, akunze kurangwa n’inseko iyo nta cyamuhungabanyije. Ni umuntu uba uzwi,umenyekana vuba aho ageze hose kandi agasabana.

Ni umukobwa ugendana n’ibigezweho ariko wigengesera ku buryo ntawe yahutaza. Ntabwo agaragaza amarangamutima ye cyane kandi ibi bituma agira ibanga kuko adapfa kuvuga ibimubabaje byose cyangwa ibimushimishije.

Ni umuntu udaca hirya no hino, iyo hari ubutumwa agufitiye abukubwira uko bwakabaye ntacyo asize, uko bwaba bumeze kose. Mu bijyanye n’urukundo aba akeneye ko umwereka ko uri indahemuka ukamwereka ko uzamuhora hafi kugira ngo abone kujya muri uwo mushinga wo gukundana nawe.

Akunda guteteshwa no kwitabwaho, mbere yuko agukunda arabanza akakugenzura niba uzamubonera umwanya ugatuma abaho yishimye.

Iyo ari umwana aba arizwa n’ubusa , agakabya cyane kwizingira ku babyeyi ku buryo baba bagomba kumufasha agatinyuka n’abandi bantu bose.

Mu ishuri aba azi ubwenge ariko agakubagana ku buryo bisaba umwarimu kumwiyegereza no kumugira inshuti kugira ngo abicikeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages