00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheja, ni izina risobanura kimwe na Shema

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2016 saa 06:50
Yasuwe :

Sheja, Kanyesheja, ni amazina ya kigabo, mu gihe abagore bo bitwa Isheja, Uwijesha n’ayandi.

Ibisobanuro

Kugira isheja bisobanuye kugira ishema, ukumva urishyimye kandi ukubahwa , ukagira ijambo mu bandi.

Izina Sheja risobanukiye kimwe na Shema.

Bivuze ko iyo umubyeyi yamaraga kubyara yumvaga afite ibyishimo byinshi n’icyubahiro yagiraga ati « Umwana wanjye ni Sheja cyangwa se Shema. »

Hari imvugo igira iti « Kugendana ishema n’isheja », ibyo bisobanuye kugira icyubahiro, igitsure n’ubutwari mu bandi.

Iyo umubyeyi yise umwana we Sheja ni nko kumwita Shema, Mutavongerwa n’andi amwifuriza kugira ijambo n’icyubahiro muri sosiyete.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages