00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Smith, izina ry’abantu bakunze kuba ibyamamare

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 23 August 2017 saa 07:15
Yasuwe :

Smith ni izina rihabwa umwana w’umuhungu ariko hari naho usanga rinahabwa umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu cyongereza cya cyera ku izina Smitan rikaba risobanura “ umuntu ucura ibyuma, cyangwa se ukora ibintu mu byuma .”

Smith ni izina usanga ryiganje mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Australia , Canada n’ahandi. Bamwe bandika Smeets, Smets , Schmid, Smit, Smits, Achimitt, Schmitz

Bimwe mu biranga ba Smith

Smith ni umuntu ukunze kumenyekana, aba ameze nk’umuntu wavukanye rukuruzi ituma amenyekana cyane ndetse akanakundwa. Nubwo aganira akaba n’umuntu usabana ariko ntaunda kuvuga ibimwerekeyeho, abigira ibanga cyane.

Ni umuntu uba waravukiye gutsinda, arashoboye kandi azi kuba mu buzima ubwo aribwo bwose. Ashobora inshingano yahawe cyangwa izo yihaye, areba kure mu byo akora akabishyiramo ubwenge ariko akanakoresha umutimanama.

Abenshi bitwa iri zina bakora ibijyanye n’ubucuruzi byo gushakira ibigo abakiriya kuko bibinjiriza cyane amafaranga bitewe n’uko baba bakundwa kandi bazi kwemeza abantu.

Akunda umutuzo no kwibera mu mahoro, aba ashaka kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucukumbuzi kuri ryo kuko usanga ari ibintu ahora yibazaho.

Ajya akunda no kuba umunyedini cyane ndetse akanabigenderamo uko ashoboye kose.

Amurika imideli, akora ibijyanye n’ubugeni n’ibindi bigatuma yigenga ntabohwe n’akazi akora. Iyo akiri umwana aba yigenga ndetse ku buryo usanga ari ibintu bikabije cyangwa se birengeje urugero.

Aba ari umwana ushobora guhitamo kuguma wenyine aho kujya mu itsinda yumva ritamushimishije. Aba ari umwana wikunda ku buryo ibintu byose aba abyiyerekezaho ndetse bikanagorana kuba yakwigishwa gusaranganya n’abandi ngo abyumve vuba.

Bamwe mu bihangange bitwa ba Smith

  Adam Smith ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere mu icungamutungo.

  Kelly Simith umugore w’igihanganye u Bwongereza bwagize muri ruhago y’abagore.

  Gregory Paul Smith umuririmbyi w’indirimbo z’Imana.

  Will Smith ni umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika

  Sam Smith ni umuhanzi w’umwongereza uri mu bakunzwe muri iki gihe

Sam Smith ni umuhanzi w’umwongereza uri mu bakunzwe muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages