Soren, ni izina wakwita umwana w’umuhungu, ni rimwe muri menshi akunzwe cyane muri uyu mwaka. Rifite inkomoko muri rurimi rukoreshwa muri Danemark no mu Majyaruguru y’u Budage aho risobanura “ukomeye”.
Umuntu witwa iri zina, aba azi kuvuga neza kandi yifitemo impano yo kuyobora. Akunze kuba umuntu uha agaciro ibintu, ufite ubushobozi bwo kuba yakwikorera kandi akunze kugira ubumenyi mu kugenzura no gushyira ku murongo abandi.
Iteka akunda kuba yambaye neza kandi akita ku myambarire y’abandi. Gusa ntakunze kubangamira abandi akoresheje imbaraga ze.
Mu buryo bwe bw’imiyoborere akunze gusaba ubufasha kugira n go yirinde ibibazo, kuko rimwe na rimwe akunze kutigirira icyizere ngo abe yasohora ibitekerezo bye adafashijwe n’abandi.
Kubera gukunda kurya amafunguro y’igisirimu, ubuzima bwe bushobora kwibasirwa n’uburwayi bw’impyiko cyangwa akaba yagira ikibazo mu mikorere y’igogora ry’umubiri we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!