Ni izina kandi ryigeze kwamamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka 1880, nyuma riza kugenda ritakaza kumenyekana kwaryo aho ubu usanga ababyeyi benshi batitabira kwita abana babo iri zina.
– Ibiranga ba Théophile
Ni abantu barangwa no kugira umuhate mu kazi no kugera ku byo biyemeje nk’intego, bagakunda no guharanira kuba indashyikirwa muri byose.
Ba Théophile usanga bakunda guhatana cyane kandi bikabageza ku bukire. Bigirira icyizere mu byo bakora ndetse ntibagira ubwoba kabone n’iyo baba bari mu bihe bibagoye.
Bakunda kumenya byinshi ku byo babona mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikajyanirana n’uko ba Théophile bakunda gutembera ahantu hatandukanye mu rwego rwo kumenya ukuri ku biri mu Isi.
Nubwo bagaragara nk’abanyakavuyo no kutihangana, usanga bakunda guca bugufi bakaniyubaha.



















TANGA IGITEKEREZO