00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujeni , izina rirata ubwiza bwa nyiraryo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 January 2017 saa 08:22
Yasuwe :

Izina urujeni basoma (urujêni), ni izina ry’abagore risingiza ubwiza bwa nyiraryo.

Ibisobanuro byimbitse

Urujeni bivuga kimwe n’ihoho cyangwa Iribagiza. Urujeni rero ni ubwiza buhebuje. Ni ikintu gishimishije cyangwa kibereye ijisho ,kizihiye kukireba , gitoshye, kidacyemangwa mbese kidafite inenge.

Abo hambere baravugaga ngo uri urujeni nk’inka kuko babonaga ko ntakiyirusha ubwiza no gutega amahembe byarangaga inyambo.

Umwanzuro

Umukobwa bise Urujeni ni kimwe no kumwita Bwiza cyangwa Hoho.

Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages