Iri zina rimaze imyaka irenga 100 rimenyekanye, usanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika riri mu akunzwe cyane.
Ibiranga ba Willa
Ni abantu bakunda guca bugufi bakanakunda cyane inshuti n’umuryango wabo. Bakunda ko ibintu byabo biba mu mucyo kandi ingeso zabo nziza zituma abenshi bumva bagumana nabo mu buzima bwa buri munsi.
Ba Willa bakunze kuba abanyamahirwe mu buzima bwabo, imirimo berekejeho amaboko irabahira cyane. Imyitwarire yabo ituma bafatwa nk’abana bato bitewe n’uko bahorana ibyishimo.
Akenshi usanga bifitemo impano zitandukanye ku buryo akenshi usanga aho bari baba bashagawe n’abashaka ko babasusurutsa.
Willa riri mu mazina 100 akunzwe mu mwaka wa 2019 mu yatangajwe mu igenzura ryakozwe n’Urubuga rwitwa Nameberry rusanzwe rutanga ubujyanama bujyanye n’amazina ababyeyi bakwita abana babo.



















TANGA IGITEKEREZO