Mu 2019, izina Yvan ryaje ku mwanya wa 7,556 ku rutonde rw’akunzwe kurusha ayandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
– Ibiranga ba Yvan
Ni abantu bahorana inyota n’ishyaka byo kubaho mu buzima bumva bisanzuye nta kibabangamiye, bakanashishikazwa no kubaho bihagije mu bijyanye n’ubukungu.
Ba Yvan bahora iteka bashishoza uko abantu n’ibindi bintu biteye bimwe bakabijora babishima cyangwa babinenga, ibyo kandi biba muri kamere zabo. Bagira impano y’ubuyobozi ariko abandi bababonamo kugira amategeko akakakaye n’amahane.
Kubera uburyo bahora bashishikariye kugwiza ibijyanye n’ubutunzi no kugera kure mu bucuruzi, usanga rimwe na rimwe kubihuza n’ubuzima bwabo no kwiyitaho bidahura neza, usanga akenshi biyibagirwa.
Imyitwarire nk’iyi ituma ba Yvan bihugiraho cyane, bashaka imibereho.



















TANGA IGITEKEREZO