00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvonne, izina ry’umukobwa ukunze gushyingirwa akuze

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 18 August 2015 saa 05:45
Yasuwe :

Yvonne ni izina rifite inkomoko mu Gifaransa, n’aho ku muhungu bakavuga Yvon. Risobanura umurashi w’umuheto ‘archer’ cyangwa se ikimera cyitwa ‘Yew’ ari na cyo bakoresha uduti twacyo mu gukora umuheto.

Bimwe mu Biranga Yvonne

Yvonne ni umukuntu ukunda ubuzima bwa wenyine, akumva bumuhesheje amahoro, ku bw’ibyo usanga, akunda gushyingirwa akuze, ni gake cyane uzasanga ba Yvonne barashyingiwe bakiri bato.

Yvonne ni izina ry’umukobwa ushyira imbaraga mu by’iyobokamana kandi akabyigisha abandi.

Akunda impinduka, gutembera, yoroshya ubuzima kandi areba kure.

Ni umuntu wigwizaho inshuti ku buryo bworoshye, ni umuhanga kandi akunda kwiga ibintu bishya kuko ari umunyamatsiko.

Yvonne akunda kuba umuntu uhuze cyane, ubuzima bwe abwegurira abandi. Yvonne kandi ni umuntu udapfa kwibagirwa.

Ntiyita ku byo abandi bamuvugaho cyangwa bamutekerezaho, yikorera ibye akikomereza ubuzima.

Yvonne agaragaza amarangamutima cyane, iyo akiri umwana, usanga aba ari inkubaganyi, yurira ibiti aho kurwanira imigati.

Bamwe mu byamamare bitwa Yvonne

Yvonne Chaka chaka ni umunyafurika y’Epfo, uzwi nk’umuririmbyi, umwanditsi, impiririmbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse akaba n’umwarimu.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages