00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zainab, izina ry’abakobwa bazi kurimba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 December 2016 saa 09:08
Yasuwe :

Zainab ni izina rikomoka mu Cyarabu ku ijambo ’zany’ risobanura ubwiza, hari n’aho usanga rivuga ururabo ruhumura neza. Ryandikwa mu buryo butadukanye burimo Zeynab, Zeinab, Zeynab, Zeynep, Zainab n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Zainab

Zainab usanga ari umuntu ushabutse, wishyira imbere, udapfa kugira isoni kandi udatinya. Azi kwiyitaho no kumenya ibigezweho akagendana na byo buri munsi.

Ni umuntu uzi gufata ibyemezo kandi akamenya gutanga inama kuri bagenzi be atabashuka, ababwira nk’ibyo nawe yakurikiza.

Ni umunyamwete, witanga ariko rimwe na rimwe akunda kurakara cyangwa akishima vuba; amarangamutima ye aba hafi.

Agira morali, azi gutungura abandi, akamenya no gutegura ibirori.

Ni umuntu uzi gukunda no gutanga urukundo bitewe n’imyitwarire ituma yisanzura ku muntu cyane.

Rimwe na rimwe Zainab akunze kuba umuntu utihangana, umunyagitugu kandi ushaka ko ibintu bidatinda, ahubwo bikorwa vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages