Tugeze mu mpera z’umwaka wa 2025 tugana mu mushya wa 2026. Muri uyu mwaka turi gusoza, u Rwanda rwabayemo ibikorwa byiza bitandukanye kandi bikomeye, icyakora ni n’umwaka usize hari benshi b’amazina azwi mu nzego zitandukanye babuze ubuzima, ibyasize agahinda n’umubabaro mu buzima bwa benshi babakunda.
Ni amazina arimo abari abayobozi, abazwi mu by’umuco, mu mikino n’imyidagaduro, mu mirimo y’igihugu no mu rugendo rwo kukibohora no kwiyubaka ku buryo bidashoboka ko amazina yabo yazibagirana.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bantu bamenyekanye mu nzego zitandukanye mu Rwanda, ariko bakaba batarabashije gusoza umwaka wa 2025 ari bazima.
Lt Gen Innocent Kabandana
Yari umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique yitabye Imana ku wa 7 Nzeri 2025 azize uburwayi.
Uyu mugabo waranzwe no kuba umusirikare w’umwuga mu gihe cyose yamaze mu Ngabo z’u Rwanda, yakundirwaga umurava we ku buryo abakoranye na we bamuvuga nk’umuntu warangwaga n’ikinyabupfura kidasanzwe, umujyanama ku basirikare bato n’abayobozi ku buryo imikorere ye yagize uruhare mu kubaka igisirikare kitajegajega.
Ingabire Marie Immaculée
Yamenyekanye cyane ku bw’uruhare rwe mu kuvugira ababuze ubutabera ndetse no kurwanya ruswa n’akarengane,cyane ko yamaze igihe kinini ari we Muyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda.
Yaharaniraga ko abayobozi babazwa inshingano z’ibyo batujuje neza ku nzego zose z’ubuyobozi kuva ku nzego z’ibanze kugera ku nkuru z’igihugu.
Ijwi rye ryarenze kuvugira abo mu gihugu gusa ku buryo yiyambvazwaga mu biganiro biri ku rwego mpuzamahanga bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu n’iby’imiyoborere.
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana azize uburwayi ku wa 9 Ukwakira 2025.
Alain Mukuralinda (“Alain Muku”)
Alain Mukuralinda wanamenyekanye nka Alain Muku, yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, akaba umunyamategeko wanigeze kuba Umucamanza Mukuru w’u Rwanda ndetse yanakoze ibindi bikorwa birimo iby’umuziki no gufasha abahanzi.
Nyuma y’inshingano ze mu kazi yakoraga kinyamwuga, yanarangwaga no kuba umujyanama w’urubyiruko, gushyigikira impano n’ibindi.
Yitabye Imana ku wa 4 Mata 2025 azize indwara y’Umutima.
Jean Lambert Gatare
Jean Lambert Gatare ni izina ryabaye ikimenyabose ku bakunda gukurikira umupira w’amaguru bitewe n’ubuhanga bwamurangaga mu gihe cyo kogeza imikino itandukanye ku buryo yabereye benshi icyitegererezo mu mwuga w’itangazamakuru.
Uretse ibyo, ni umwe mu bari bafite izina bikomeye mu bijyanye no kwamamaza ku buryo wasangaga ibigo bikomeye bimwiyambaza ngo abifashe kumenyekanisha ibikorwa byabyo.
Yitabye Imana ku wa 22 Werurwe 2025 aho yari yaragiye kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde.
Aissa Kirabo Kacyira
Aissa Kirabo Kacyira yari umudipolomate w’umuhanga, akaba impuguke mu byerekeye iterambere ry’imijyi ndetse yanabaye Meya w’Umujyi wa Kigali anakora inshingano zitandukanye haba mu gihugu n’izo ku rwego mpuzamahanga. Yagize uruhare rukomeye mu igenamigambi ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, ubuvugizi mu iterambere rirambye ry’imijyi n’imikoranire n’abandi yatumye Umujyi wa Kigali umenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Kacyira yitabye Imana ku wa 12 Kanama 2025. Yasize umurage w’imiyoborere, ubujyanama no gutangiza imishinga igamije gukomeza kungukira igihugu na Afurika yose muri rusange.
Kilimobenecyo Alphonse
Kilimobenecyo Alphonse yamenyekanye cyane ku bw’uruhare rwe mu ihangwa rya byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri. Yari umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize. Yitabye Imana ku wa 19 Mata 2025 afite imyaka 66.
Claudine DeLucco Uwanyiligira
Claudine DeLucco Uwanyiligira yagize uruhare rufatika mu iterambere ry’urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda. Yabaye umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA aho yaranzwe n’ubunyamwuga n’ibikorwa bigamije kubakira abakozi ubushobozino kubahiriza amahame agenga umwuga.
Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.
Uwanyiligira yitabnye Imana ku wa 14 Mutarama 2025.
Murekeraho Joseph
Nubwo atamenyekanye cyane mu gihugu, Murekeraho Joseph yagize uruhare mu bikorwa bigamije kubaka inzego z’imibereho n’imibanire mu Rwanda. Yatanze umusanzu mu mishanga y’ibikorwa by’iterambere, iy’ubujyanama ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye hagati ya 2007 na 2008.
Yitabye Imana ku wa 8 Kanama 2025 afite myaka73.
Mitali Protais
Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, aba Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative. Yitabye Imana ku wa 1 Kanama 2025 afite imyaka 62.
Mukanemeye Madeleine (“Mama Mukura”)
Mama Mukura ni izina ryamaze igihe kirekire rizwi mu Rwanda ku bakunzi ba siporo by’umwihariko ab’umupira w’amaguru. Uretse kuba yari umukunzi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Mukura VS yari yarihebeye, Mukanemeye Madeleine yaranzwe n’ibikorwa by’inyungu rusange ibyo kwita ku bandi kandi atitangiriye.
Speciose Mukabayojo
Ni we wari umuhererezi mu bana b’Umwami Yuhi V Musinga. Yitabye Imana ku wa 27 Ukwakira 2025 afite imyaka 93 y’amavuko.
Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo (Zaire y’icyo gihe.)
Nubwo twasezeye kuri aba bantu twakundaga ndetse umwaka wa 2025 ugasiga umubabaro mu mitima ya benshi, aba bantu bazajya bahora bibukirwa ku byiza byaranze ubuzima bwabo twizihize umurage wabo mu miyoborere, umuco, itangazamakuru, sosiyete sivile n’ibindi bituma turushaho kuba mu Rwanda twifuza.
Mu bandi bantu bazwi mu Rwanda bitabye Imana harimo Murebwayire Josephine wagize uruhare mu kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Natty Dread wabaye umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Reggae mu Rwanda.
Musabyimana Gloriose "Gogo"
Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo na we yapfuye bitunguranye azize uburwayi hamwe n’abandi benshi.
Si mu Rwanda gusa kuko urupfu rwageze n’i Roma maze rwivugana Papa Francis, muri Amerika ntirukangwe abakomeye mu iteramakofe nka George Foreman cyangwa se abahanzi bakomeye nka Angie Stone.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!